1 Tim 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw’itegeko ry’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu, 2 ndakwandikiyeTimoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. Umurimo wagenewe Timoteyo, ari muri Efeso 3 Ugume muri […]

1 Tim 2

Ibyo gusabira abantu bose 1 Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, 2 ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. 3 Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, 4 ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya […]

1 Tim 3

Inshingano y’abepisikopi n’abadiyakoni 1 Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.” 2 Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, 3 utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza […]

1 Tim 4

Ubuhakanyi bwo mu minsi y’imperuka 1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” 2 bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye, 3 babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima, 4 kuko ibyo […]

1 Tim 5

Ibyo guhugurana ubugwaneza 1 Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure nka bene so, 2 abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose. Ibyerekeye abapfakazi 3 Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri. 4 Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu […]

1 Tim 6

Inshingano y’abagaragu 1 Abagaragu b’imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho zacu bidatukwa. 2 Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n’uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n’abakundwa. Ujye wigisha ibyo ubibahugure. Imbuzi n’inama zitari zimwe 3 Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere […]