Zab 1

IGICE CYA MBERE 1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. 2 Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. 3 Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. 4 Ababi ntibamera […]

Zab 2

1 Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa? 2 Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze 3 Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.” 4 Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. 5 Maze izababwirana umujinya, Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi 6 Iti “Ni […]

Zab 3

1 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we. 2 Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi. 3 Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.” Sela. 4 Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. 5 Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku […]

Zab 4

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye. 3 Bana b’abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela. 4 Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, […]

Zab 5

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti.Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye, Ita ku byo nibwira. 3 Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga. 4 Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje. 5 Kuko […]

Zab 6

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. 3 Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye, Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi. 4 Umutima wanjye na wo uhagaze cyane, Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira? 5 Uwiteka, garuka utabare umutima […]

Zab 7

1 Shigayoniya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw’amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini. 2 Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho, Ntabara, nkiza abangenza. 3 Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk’intare, Awushwatagura ari nta wuntabara. 4 Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya, Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi, 5 Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro, […]

Zab 8

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru. 3 Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo. 4 Iyo nitegereje ijuru, umurimo […]

Zab 9

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza. 3 Ndakunezererwa ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe, 4 Kuko abanzi banjye basubira inyuma, Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe. 5 Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye, Wicaye ku […]

Zab 10

1 Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago? 2 Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata, Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje. 3 Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza, Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura. 4 Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati “Ntazahōra.” Ibyo yibwira […]