2 Bami 1

Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa 1 Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli. 2 Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.” 3 Ariko marayika w’Uwiteka abwira Eliya w’i Tishubi ati “Haguruka ujye […]

2 Bami 2

Eliya azamurwa mu ijuru 1 Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali. 2 Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.” Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli. 3 Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i […]

2 Bami 3

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma. 2 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse. 3 Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati […]

2 Bami 4

Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo 1 Bukeye umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.” 2 Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba […]

2 Bami 5

Ibya Nāmani umugaba w’i Siriya w’umubembe 1 Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe. 2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka […]

2 Bami 6

1 Bukeye abana b’abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato. 2 Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.” Arabemerera ati “Nimugende.” 3 Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n’abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “Yee, ndaje.” 4 Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti. 5 […]

2 Bami 7

Elisa ahanura yuko bagiye gukira 1 Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.” 2 Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu […]

2 Bami 8

1 Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.” 2 Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi. 3 […]

2 Bami 9

Yehu aba umwami 1 Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi. 2 Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi.Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro, 3 uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti ‘Uwiteka aravuze […]

2 Bami 10

Inzu ya Ahabu irimburwa 1 Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b’abatware b’i Yezerēli, n’abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo 2 “Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n’amafarashi n’umudugudu ugoswe n’inkike, mufite n’ibyo kurwanisha, 3 nimutoranye muri bene shobuja umwiza […]