Mt 1

Amazina ya ba sekuruza ba Yesu 1 Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya: 2 Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se, 3 Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu, 4 Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni, 5 Salumoni […]

Mt 2

Abanyabwenge baramya Yesu 1 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati 2 “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” 3 Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, 4 ateranya abatambyi bakuru […]

Mt 3

Yohana Umubatiza yigisha, abatiza 1 Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati 2 “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” 3 Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ” 4 Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, […]

Mt 4

Yesu ageragezwa na Satani 1 Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi, 2 amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. 3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.” 4 Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ […]

Mt 5

Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo 1 Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera. 2 Aterura amagambo ati 3 “Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. 4 Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa. 5 Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi. 6 Hahirwa abafite inzara n’inyota […]

Mt 6

Yesu aduhana kutagirira ubuntu kwishimisha 1 “ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. 2 “ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. […]

Mt 7

Ntimukagaye abandi mwiretse 1 “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2 kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. 3 Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? 4 Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so […]

Mt 8

Yesu akiza umubembe 1 Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. 2 Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” 3 Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” 4 Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” […]

Mt 9

Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha 1 Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w’iwabo. 2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.” 3 Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.” 4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki […]

Mt 10

Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri 1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose. 2 Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, 3 na Filipo na Barutolomayo, na Toma na […]