1 Amateka 3

Abakomoka kuri Dawidi 1 Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw’imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w’Umunyayezerēlikazi, uw’ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w’Umunyakarumelikazi, 2 uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti, 3 uwa gatanu ni Shefatiya umwana wa […]

1 Amateka 4

Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Yuda 1 Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali. 2 Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z’Abasorati. 3 Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi, 4 na […]

1 Amateka 5

Abakomoka kuri Rubeni 1 Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw’umwana w’imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w’amazina nk’uwavutse ari imfura. 2 Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw’umwana w’imfura bwari ubwa […]

1 Amateka 6

Abandi bakomoka kuri Lewi 1 Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari. 2 Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi. 3 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli. 4 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuruza yari ari. […]

1 Amateka 7

Abakomoka kuri Isakari 1 Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane. 2 Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware b’inzu ya sekuruza Tola bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na […]

1 Amateka 8

Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Benyamini 1 Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n’uw’ubuheta Ashibeli, n’uwa gatatu Ahara, 2 n’uwa kane Noha, n’uwa gatanu Rafa. 3 Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi, 4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa, 5 na Gera na Shefufani na Huramu. 6 Aba ni bo bene Ehudi, bari […]

1 Amateka 9

1 Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli. Abari batuye i Yerusalemu Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloni ku bw’igicumuro cyabo. 2 Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’Abanetinimu. 3 Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, n’ab’Abefurayimu n’ab’Abamanase. 4 […]

1 Amateka 10

Gupfa kwa Sawuli 1 Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w’i Gilibowa. 2 Abafilisitiya basendekereza Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. 3 Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane. 4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko […]