Hab 1

Ahanura ibyago bazaterwa n’Abakaludaya 1 Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe. 2 Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. 3 Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. 4 Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi […]

Hab 2

Yerekwa ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera 1 Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. 2 Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. 3 Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko […]

Hab 3

Isengesho rya Habakuki 1 Gusenga k’umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n’ijwi rya Shigiyonoti. 2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira. 3 Imana yaje iturutse i Temani, N’Iyera iturutse ku musozi Parani. Sela. Ubwiza bwayo bwakwiriye […]