Ivug 1

Mose yibutsa Abisirayeli ubuhemu bahemutse ku Uwiteka i Kadeshi 1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n’i Sufu, hagati y’i Parani n’i Tofeli n’i Labani, n’i Haseroti n’i Dizahabu. 2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y’i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo […]

Ivug 2

Urugendo n’intambara baboneye mu butayu 1 Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire. 2 Uwiteka arambwira ati 3 “Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi. 4 Kandi utegeke abantu uti ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye […]

Ivug 3

1 Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo. 2 Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.” 3 Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, […]

Ivug 4

Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa ibya Sinayi 1 None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre. 2 Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka. 3 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka […]

Ivug 5

Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa isezerano rya Mose 1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n’amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire. 2 Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu. 3 Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari […]

Ivug 6

1 Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n’amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra: 2 wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y’uburyo bwose ngutegeka, wowe n’umwana wawe n’umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama. 3 Nuko wa bwoko bw’Abisirayeli […]

Ivug 7

Bategetswe kwitandukanya n’ayandi mahanga 1 Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindūra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n’Abagirugashi n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, 2 Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire. 3 Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa […]

Ivug 8

Mose abihanangiriza 1 Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre. 2 Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, […]

Ivug 9

1 Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru. 2 Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?” 3 Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana […]

Ivug 10

1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti. 2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.” 3 Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi […]