Yobu 1

Uburyo Yobu yari akomeye, ari n’umukiranutsi 1 Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi. 2 Nuko abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu. 3 Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi yo guhinga n’indogobe z’ingore magana atanu, n’abagaragu benshi cyane. Uwo muntu […]

Yobu 2

Satani asaba Imana guteza Yobu indwara ngo imugerageze 1 Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka. 2 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?” Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.” 3 Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we […]

Yobu 3

Yobu yiganyira umubabaro 1 Hanyuma y’ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho. 2 Aravuga ati 3 “Umunsi navutseho urimburanwe N’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu. 4 Uwo munsi uhinduke umwijima, Imana iri hejuru ye kuwitaho, Kandi we kumurikirwa n’umucyo. 5 Umwijima n’igicucu cy’urupfu biwigarurire, Igicu kiwubarareho, Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba. 6 […]

Yobu 4

Elifazi aravuga 1 Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati 2 “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe, Ntiwagira agahinda? Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga? 3 Dore wigishaga benshi, Kandi wakomezaga amaboko atentebutse. 4 Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, Kandi wakomezaga amavi asukuma. 5 Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. 6 Mbese […]

Yobu 5

1 “Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe? 2 Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge. 3 Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe. 4 Abana be bari kure y’ubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora. 5 Imyaka ye imarwa n’abashonji, Ndetse bajyana n’ibiri ma […]

Yobu 6

Yobu asubiza Elifazi abasaba ko bamenya umubabaro we 1 Yobu aherako arasubiza ati 2 “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa, N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! 3 Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera, Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga. 4 Erega imyambi y’Isumbabyose yarampinguranije, Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo, Ibiteye ubwoba by’Imana bingererejeho. 5 Mbese imparage […]

Yobu 7

1 “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo? 2 Uko umuretwa yifuza igicucu, N’umukozi uko arindira ibihembo bye, 3 Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo, Kandi nategekewe amajoro antera imiruho. 4 Iyo ndyamye ndavuga nti ‘Buracya ryari ngo mbyuke?’ Mpora ndara ngaragurika bugacya. 5 Umubiri […]

Yobu 8

Biludadi ahamya Yobu uburyarya 1 Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati 2 “Uzahereza he kuvuga utyo? Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira? 3 Mbese Imana igoreka urubanza? Ishoborabyose igoreka gukiranuka? 4 Niba abana bawe bayicumuyeho, Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo, 5 Nushakana Imana umwete, Ukinginga Ishoborabyose, 6 Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni […]

Yobu 9

Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Ni ukuri nzi ko ari ko biri, Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana? 3 Imana yashaka kumugisha impaka, Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi. 4 Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa […]

Yobu 10

1 “Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, Ntabwo nzibuza gutaka, Nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye. 2 Nzabwira Imana nti ‘Winciraho iteka, Menyesha igituma umburanya.’ 3 Mbese unezezwa no kubonerana, Kugira ngo uhinyure umurimo w’amaboko yawe, Ugakēra imigambi y’inkozi z’ibibi? 4 Mbese ufite amaso y’umubiri? Cyangwa se ureba nk’uko umuntu areba? 5 Aho iminsi yawe […]