Lk 1

1 Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy’imvaho cy’ibyemewe natwe rwose, 2 nk’uko twabibwiwe n’abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b’ijambo ry’Imana. 3 Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose, 4 kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby’ukuri. […]

Lk 2

Kuvuka kwa Yesu 1 Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. 2 Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. 3 Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo. 4 Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i […]

Lk 3

Yohana Umubatiza atangira kwigisha no kubatiza 1 Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w’i Yudaya, na Herode ari umwami w’i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n’uw’igihugu cy’i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene, 2 Ana na Kayafa ari abatambyi […]

Lk 4

Yesu ageragezwa na Satani 1 Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu, 2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza. 3 Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” 4 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ […]

Lk 5

Yesu arobesha ifi nyinshi 1 Yesu yari ahagaze mu kibaya cy’inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry’Imana. 2 Abona amato abiri atsītse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo. 3 Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari […]

Lk 6

Yesu ni Umwami w’isabato 1 Ku munsi w’isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya. 2 Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?” 3 Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe, 4 ko yinjiye mu […]

Lk 7

Yesu akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare 1 Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu. 2 Hariyo umutware utwara umutwe w’abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa. 3 Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b’Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we. 4 Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni […]

Lk 8

Abagore bafashaga Yesu 1 Hanyuma ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri, 2 n’abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n’indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi, 3 na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n’abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo. Umugani w’umubibyi 4 Nuko abantu […]

Lk 9

Yesu atuma abigishwa be cumi na babiri kwigisha 1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara. 2 Abatuma kubwiriza abantu iby’ubwami bw’Imana no gukiza abarwayi, 3 ati “Ntimujyane ikintu cy’urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri. 4 Inzu yose […]

Lk 10

Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi 1 Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose. 2 Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. 3 Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega. […]