Gal 1

1 Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye), 2 jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya. 3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo, 4 witangiye ibyaha byacu […]

Gal 2

1 Hashize imyaka cumi n’ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito 2 njyanyweyo n’ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanurira ubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanurira abakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukira ubusa, cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa. 3 Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa, 4 ahubwo hanyuma byatewe na […]

Gal 3

Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo 1 Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? 4 Ya […]

Gal 4

Ubutumwa bwiza bwatubātuye mu mategeko 1 Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose. 2 Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se. 3 Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere yahoze mu isi. 4 Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza […]

Gal 5

Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo 1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata. 2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse […]

Gal 6

1 Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa. 2 Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. 3 Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. 4 Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo […]