Ezayi 1

Yesaya ahana Abayuda ubugome 1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b’i Yerusalemu ni ibi: 26.1–32.33 2 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje […]

Ezayi 2

Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro 1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu. 2 Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. 3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo […]

Ezayi 3

Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa 1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga, 2 n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru, 3 n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse. 4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo […]

Ezayi 4

Imana isezerana gukiza abakobwa b’i Yerusalemu 1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.” 2 Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. 3 Maze uzasigara i […]

Ezayi 5

Imana ishinja Abayuda ubuhemu 1 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka. 2 Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu. 3 Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i […]

Ezayi 6

Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma 1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. 2 Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga. 3 Umwe avuga ijwi rirenga abwira […]

Ezayi 7

Ahazi aterwa na Resini na Peka, Yesaya amuhanurira ibyo kumukomeza 1 Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w’Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora. 2 Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n’Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana, […]

Ezayi 8

1 Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’ 2 Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.” 3 Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi. 4 Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i […]

Ezayi 9

Ibihanura Umwami uzavuka ari Umukiza n’Umwami 1 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo. 2 Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago. 3 Kuko umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani. […]

Ezayi 10

1 Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n’abanditsi bandikira ibigoramye, 2 kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n’abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo. 3 None se ku munsi w’amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro […]