Ef 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, 2 ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Imigisha y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo 3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye […]

Ef 2

Gukizwa n’ubuntu 1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2 ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo […]

Ef 3

Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga 1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. 2 Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu, 3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make. 4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko. […]

Ef 4

Ubumwe bwo kwizera 1 Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, 2 mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, 3 mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro. 4 Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. 5 Hariho Umwami umwe no […]

Ef 5

1 Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. 2 Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. 3 Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera, 4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5 Kuko ibi […]

Ef 6

Inshingano y’ab’urugo 1 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. 2 Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), 3 kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. 4 Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu. 5 Namwe mbata, mujye mwumvira ba […]