Intang 1

Imana irema isi n’ijuru n’ibirimo byose 1 Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. 2 Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. 3 Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. 4 Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n’umwijima. 5 Imana yita umucyo […]

Intang 2

Imana yeza umunsi wa karindwi 1 Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. 2 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose. Imana ishyira Adamu muri Edeni 4 Uku ni […]

Intang 3

Inzoka yoshya Eva 1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” 2 Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, 3 keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo […]

Intang 4

Ibyerekeye Kayini na Abeli 1 Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.” 2 Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi. 3 Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. 4 Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku […]

Intang 5

Urubyaro rwa Adamu 1 Iki ni igitabo cy’urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, 2 umugabo n’umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho. 3 Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti. 4 […]

Intang 6

Abantu bahinduka babi cyane 1 Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, 2 abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. 3 Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.” 4 Muri iyo minsi abantu barebare banini […]

Intang 7

Nowa yinjira mu nkuge, umwuzūre urimbura abantu 1 Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe. 2 Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, 3 […]

Intang 8

Umwuzure urakama, Nowa asohoka mu nkuge 1 Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama. 2 Amasōko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa. 3 Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo […]

Intang 9

Imana isezeranira Nowa isezerano 1 Imana iha umugisha Nowa n’abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. 2 Inyamaswa zo mu isi zose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n’ibyuzuye ku butaka byose, n’amafi yo mu nyanja yose. 3 Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye […]

Intang 10

Urubyaro rwa bene Nowa 1 Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure. 2 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. 3 Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma. 4 Bene Yavani ni Elisha […]