Yer 1

Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi 1 Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini. 2 Yabwiwe ijambo ry’Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda, mu mwaka wa cumi n’itatu wo ku ngoma ye. 3 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, […]

Yer 2

Imana itonganyiriza Abayuda gusubira inyuma kwabo 1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti 2 “Genda urangururire mu matwi y’ab’i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa. 3 Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w’ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, […]

Yer 3

Abayuda bifata nk’abamaraya, Imana ibagirira imbabazi 1 “Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n’undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n’abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga. 2 Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo […]

Yer 4

Imana yinginga Abayuda ngo bihane 1 Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti 2 ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.” 3 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u […]

Yer 5

Imana itegekera Abayuda ibihano ibahoye ibyaha byabo 1 Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi. 2 Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma. 3 Uwiteka we, mbese […]

Yer 6

Ababisha b’Abayuda bazabatera, bagote Yerusalemu 1 Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso. 2 Umukobwa w’i Siyoni ufite uburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca. 3 Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi […]

Yer 7

Imana ibasezeranira amahoro nibihana 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2 “Hagarara mu irembo ry’inzu y’Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ab’i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’ 3 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’ […]

Yer 8

Imana ihinyuza abavuzi bavura ibyaha babica hejuru 1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y’abami b’i Buyuda n’amagufwa y’ibikomangoma byabo, n’amagufwa y’abatambyi n’ay’abahanuzi, n’ay’abaturage b’i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo, 2 kandi bazayanyanyagiza imbere y’izuba n’imbere y’ukwezi, n’imbere y’ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma […]

Yer 9

1 Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya! 2 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga. 3 Umuntu wese muri mwe ajye […]

Yer 10

Ibigirwamana ni iby’ubusa, Imana Rurema ni yo ikomeye 1 Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we. 2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba. 3 Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo […]