Yak 1

Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko 1 Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya. 2 Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. […]

Yak 2

Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse 1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. 2 Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara, 3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti […]

Yak 3

Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica 1 Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi, 2 kuko twese ducumura muri byinshi.Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose. 3 Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira […]

Yak 4

1 Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? 2 Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba, 3 murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. 4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi […]

Yak 5

Iteka ryaciriwe ku batunzi b’abanyabugugu 1 Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona. 2 Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi, 3 izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. 4 Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, […]