1 Yh 1

Jambo ahinduka umuntu 1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo 2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. 3 Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye […]

1 Yh 2

1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose. Ibyo kwitondera amategeko 3 Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni […]

1 Yh 3

Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo 1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. 2 Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. […]

1 Yh 4

Itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri 1 Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. 2 Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, 3 ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku […]

1 Yh 5

Ibyo kwizera Yesu n’amaherezo yabyo 1 Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo. 2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. 3 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, […]