2 Sam 1

Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye 1 Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri. 2 Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya. 3 Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?” Aramusubiza ati […]

2 Sam 2

Dawidi yimikwa n’Abayuda 1 Hanyuma y’ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.” 2 Nuko Dawidi azamukana n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli. 3 Kandi n’abantu bari kumwe na Dawidi bose […]

2 Sam 3

1 Nuko ab’inzu ya Sawuli n’ab’inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab’inzu ya Sawuli barushaho gucogora. 2 Kandi Dawidi yabyariye i Heburoni abana b’abahungu: uw’imfura yitwaga Amunoni wa Ahinowamu w’i Yezerēli, 3 uw’ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa […]

2 Sam 4

1 Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima. 2 Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b’ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w’i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini, 3 kandi ab’i Bēroti bari barahungiye i […]

2 Sam 5

Dawidi aba umwami w’Abisirayeli bose 1 Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n’umubiri wawe. 2 Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ […]

2 Sam 6

Dawidi agarura isanduku y’Imana mu rurembo rwe 1 Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu. 2 Dawidi ahagurukana n’abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y’Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry’Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi. 3 Nuko bakura isanduku y’Imana kwa Abinadabu […]

2 Sam 7

Imana isezeranya Dawidi kuzakomeza ubwami bwe 1 Nuko umwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose. 2 Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati “Dore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku y’Imana iba mu ihema.” 3 Natani asubiza umwami ati “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko […]

2 Sam 8

Kunesha kwa Dawidi 1 Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya. 2 Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro. 3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene […]

2 Sam 9

Dawidi agirira neza Mefibosheti mwene Yonatani 1 Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?” 2 Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati “Mbese ni wowe Siba?” Na we ati “Ni jye umugaragu wawe.” 3 […]

2 Sam 10

Dawidi anesha Abasiriya 1 Hanyuma y’ibyo umwami w’Abamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye. 2 Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni. 3 Ariko abatware b’Abamoni babwira umwami wabo Hanuni bati […]