1 Sam 1

Kuvuka kwa Samweli 1 Hariho umugabo w’i Ramatayimusofimu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w’Umwefurayimu. 2 Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba. 3 Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, […]

1 Sam 2

Ibyishimo bya Hana 1 Maze Hana arasenga ati “Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihemberyanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka. Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe n’agakiza kawe. 2 “Nta wera nk’Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu. 3 Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka […]

1 Sam 3

Imana ihishurira Samweli ibizaba ku nzu ya Eli 1 Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye. 2 Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe, 3 itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero […]

1 Sam 4

Abafilisitiya banyaga isanduku y’Uwiteka mu ntambara 1 Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka. 2 Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli. 3 Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki […]

1 Sam 5

Isanduku y’Imana itsinda Dagoni ikigirwamana cy’Abafilisitiya 1 Abafilisitiya bari banyaze isanduku y’Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi. 2 Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni,bayishyira iruhande rwa Dagoni. 3 Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri. 4 Bukeye bwaho babyuka kare basanga […]

1 Sam 6

Abafilisitiya basubiza isanduku y’Imana mu Bisirayeli 1 Isanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya. 2 Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.” 3 Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse […]

1 Sam 7

1 Nuko ab’i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y’Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y’Uwiteka. Uwiteka akiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya 2 Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira. 3 Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba […]

1 Sam 8

Abantu bisabira umwami 1 Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli. 2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba. 3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera. 4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. 5 Baramubwira bati “Dore […]

1 Sam 9

Sawuli ashaka indogobe zabo zazimiye 1 Hariho umugabo w’Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w’Umubenyamini, umugabo ukomeye w’intwari. 2 Kandi yari afite umuhungu mwiza w’umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu. 3 Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, […]

1 Sam 10

Sawuli yimikishwa amavuta aba umwami w’Abisirayeli 1 Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye? 2 Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati […]