Mk 1

Yohana Umubatiza 1 Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana. 2 Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.” 3 “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ” 4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe […]

Mk 2

Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane 1 Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu. 2 Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. 3 Haza abantu bane bahetse ikirema, 4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo […]

Mk 3

Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n’abandi benshi 1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko, 2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. 3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” 4 Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora […]

Mk 4

Umugani w’umubibyi 1 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy’inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo. 2 Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati 3 “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto, 4 akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5 Izindi zigwa […]

Mk 5

Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu 1 Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni. 2 Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. 3 Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu, 4 kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha. 5 […]

Mk 6

Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa 1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he? 3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda […]

Mk 7

Yesu ahinyura inyigisho y’Abafarisayo 1 Abafarisayo n’abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari. 2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi, 3 kuko Abafarisayo n’Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza. 4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga […]

Mk 8

Yesu ahaza abantu ibihumbi bine 1 Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati 2 “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. 3 Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” 4 […]

Mk 9

Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we 1 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw’Imana buzanye ububasha batarapfa.” 2 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. 3 Imyenda ye irarabagirana yera de […]

Mk 10

Ibyo gusenda abagore 1 Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry’abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk’uko yamenyereye. 2 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?” 3 Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?” 4 Baramusubiza bati “Mose yemeye […]