Ibyah 1

Interuro 1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana 2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa YesuKristo. 3 Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi. Ubutumwa […]

Ibyah 2

Urwandiko rwandikiwe Abefeso 1 “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati 2 ‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3 […]

Ibyah 3

Urwandiko rwandikiwe ab’i Sarudi 1 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi. 2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye. 3 Nuko […]

Ibyah 4

Yohana yerekwa intebe y’ubwami 1 Hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo.” 2 Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho. 3 Uwari uyicayeho yasaga n’ibuye […]

Ibyah 5

Umwana w’intama n’igitabo cyafatanishijwe ibimenyetso birindwi 1 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi. 2 Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?” 3 Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura […]

Ibyah 6

Ibimenyetso bya mbere bitandatu bimenwa 1 Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.” 2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha. 3 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso […]

Ibyah 7

Abisirayeli bakiranutse bazarokoka 1 Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose. 2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe […]

Ibyah 8

Ikimenyetso cya karindwi kimenwa 1 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha. Abamarayika barindwi bavuza impanda ndwi 2 Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi. 3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire […]

Ibyah 9

Impanda ya gatanu ari yo shyano rya mbere 1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw’ikuzimu. 2 Ifungura urwobo rw’ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk’uw’itanura rinini, izuba n’ikirere byijimishwa n’umwotsi wo muri urwo rwobo. 3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi […]

Ibyah 10

Yohana aconshomera agatabo yavanye mu ntoki za marayika 1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro. 2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka. 3 Arangurura […]