Yonasi 1

Yona yanga gutumwa, umuyaga ubakubira mu nyanja 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti 2 “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.” 3 Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya […]

Yonasi 2

1 Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y’urufi iminsi itatu n’amajoro atatu. Yona asengera mu nda y’urufi 2 Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y’urufi ati 3 “Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza, Nahamagariye mu nda y’ikuzimu, Wumva ijwi ryanjye. 4 Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja, Umwuzure warangose, Ibigogo […]

Yonasi 3

Yona yongera gutumwa i Nineve 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti 2 “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” 3 Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu. 4 Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda […]

Yonasi 4

Yona arakazwa n’uko Imana ibabariye i Nineve 1 Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, 2 asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. 3 None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice […]