Mal 1

Urukundo Imana ikunda Isirayeli 1 Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki. 2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze YakoboAmosi 1.11-12; Obad 1-14 3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.” 4 Naho Edomu […]

Mal 2

Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo 1 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse. 2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 3 Dore nzahana imbuto zanyu […]

Mal 3

Ibihanura kuza kw’Integuza y’Uwiteka 1 “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 2 “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. 3 Kandi azicara nk’ucura […]