Amosi 1

Imana izahana amahanga 1 Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, y’ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba. 2 Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari […]

Amosi 2

1 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y’umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11 2 Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku n’induru n’ijwi ry’impanda. 3 Nzabakuramo umucamanza, mwicane n’ibikomangoma byaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. 4 Uwiteka aravuga […]

Amosi 3

Imana ihana Isirayeli 1 Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab’umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati 2 “Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.” 3 Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? 4 Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w’intare warurumira […]

Amosi 4

1 Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y’i Bashani mwe ari mu misozi y’i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzane tunywe!” 2 Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n’abasigaye bo muri mwe babakuruze indobesho nk’amafi. 3 Muzasohokera mu byuho, umugore wese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere […]

Amosi 5

1 “Nimwumve iri jambo ry’umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we. 2 Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.” 3 Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w’inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n’uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi. 4 “Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone […]

Amosi 6

1 Bazabona ishyano ab’i Siyoni bataye umuruho, n’abo mu misozi y’i Samariya biraye, abakomeye b’ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga! 2 Munyure i Kalune murebe, muhave mujye i Hamati uwo mudugudu ukomeye, maze mumanuke mujye i Gati h’Abafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga y’abami ubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini? […]

Amosi 7

Ibyo Amosi yeretswe 1 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzige uruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw’umwami bumaze gutemwa. 2 Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?” 3 Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka yavuze. 4 Ibi […]

Amosi 8

Imana ihora Abisirayeli kurenganya abakene 1 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi, 2 maze arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi.” Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi. 3 Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni […]

Amosi 9

Imana isezeranya Abisirayeli umugisha ku iherezo 1 Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw’igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw’umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n’umwe muri bo uzarokoka. 2 Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho […]