Imig 1

1 Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli. 2 Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa, Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga. 3 Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze, No gukiranuka no gutunganya no kutabera. 4 Ni yo iha umuswa kujijuka, N’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga, 5 Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku […]

Imig 2

Akavuro k’ubwenge 1 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, Ugakomeza amategeko yanjye, 2 Bituma utegera ubwenge amatwi, Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka, 3 Niba uririra ubwenge bwo guhitamo, Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka, 4 Ukabushaka nk’ifeza, Ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe, 5 Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, Ukabona kumenya Imana. 6 Uwiteka ni we […]

Imig 3

Imibanire y’abantu n’Imana uko ikwiriye kumera 1 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, 2 Kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, Ukazarama ndetse ukagira n’amahoro. 3 Imbabazi n’umurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. 4 Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri, Mu maso y’Imana n’abantu. 5 Wiringire […]

Imig 4

Imigisha ifatana n’ubwenge 1 Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha, Mushishikarire kwiga ubuhanga. 2 Ntimukareke amategeko yanjye, Kuko mbigisha ibyigisho byiza. 3 Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. 4 Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho. 5 Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo […]

Imig 5

Ibyo kwirinda ubusambanyi 1 Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye, Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye, 2 Kugira ngo uhore witonda, Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge. 3 Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha, 4 Ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba, Agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye. 5 Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu, Intambwe ze […]

Imig 6

Ibyo kwishingira 1 Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe, Cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga, 2 Uba ufashwe n’indahiro warahiye, Ukaba uboshywe n’amagambo y’ururimi rwawe. 3 Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize, Ubwo waguye mu maboko y’umuturanyi wawe, Genda wicishe bugufi umwinginge. 4 Ntureke amaso yawe agoheka, Ntuhunikire. 5 Ikize nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi, […]

Imig 7

Inzira z’ubusambanyi zigana ku rupfu 1 Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye, Kandi amategeko yanjye uyizirike. 2 Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho, N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe. 3 Ubihambire ku ntoki zawe, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. 4 Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”, N’ubuhanga ubwite incuti yawe. 5 Kugira ngo bikurinde umugore w’inzanduka, N’umunyamahangakazi […]

Imig 8

Bwenge yongera guhugura 1 Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, Akarangurura ijwi ry’ubuhanga? 2 Ahagaze mu mpinga z’imisozi, Mu mahuriro y’inzira. 3 Mu marembo no mu miharuro y’umurwa, Ashyira ejuru ari mu bikingi by’amarembo ati 4 “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N’abana b’abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira. 5 Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke, Namwe mwa […]

Imig 9

1 Bwenge yubatse inzu ye, Yabaje inkingi zayo ndwi, 2 Abaga amatungo ye, Akangaza vino ye, Aringaniza n’ameza ye. 3 Maze atuma abaja be, Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa, 4 Ati “Umuswa wese nagaruke hano.” Abwira utagira umutima ati 5 “Ngwino urye ku mutsima wanjye, Kandi unywe kuri vino nakangaje. 6 Mureke […]

Imig 10

Imigani ya Salomo 1 Imigani ya Salomo. Umwana w’umunyabwenge anezeza se, Ariko umwana upfapfana ababaza nyina. 2 Ubutunzi bubi nta cyo bumara, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. 3 Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira. 4 Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. 5 Usarura mu cyi ni umwana ufite […]