Yoz 1

Imana itoranya Yosuwa ngo azungure Mose 1 Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati 2 “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. 3 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose. 4 Uhereye […]

Yoz 2

Rahabu yakira abatasi abahisha 1 Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo. 2 Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu. 3 Uwo […]

Yoz 3

Yosuwa ajya kuri Yorodani, Uwiteka amukomeza umutima 1 Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n’Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse. 2 Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati, 3 bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu ihetswe n’Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire. 4 Ariko […]

Yoz 4

Batoranya abagabo bo gutora amabuye yo muri Yorodani 1 Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati 2 “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe, 3 ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ” […]

Yoz 5

Yosuwa akebesha abantu 1 Nuko abami bose b’Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburengerazuba, n’abami b’Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y’Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw’Abisirayeli. 2 Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.” 3 […]

Yoz 6

Imana ibwira Yosuwa uburyo bazazenguruka Yeriko 1 I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga. 2 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho. 3 Namwe ab’ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu. 4 Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi […]

Yoz 7

Abisirayeli batera kuri Ayi bakaneshwa 1 Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro. 2 Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y’i Betaveni iburasirazuba bw’i Beteli, arababwira ati […]

Yoz 8

Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi 1 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n’abantu be n’umudugudu we n’igihugu cye mu maboko yawe. 2 Uzagire Ayi n’umwami waho nk’uko wagize i Yeriko n’umwami waho, kandi iminyago yaho n’inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago […]

Yoz 9

Abagibeyoni bigira inama zo kwikiza barahanwa 1 Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z’Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n’Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi babyumvise, 2 bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n’Abisirayeli. 3 Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri […]

Yoz 10

Barwanya abandi bami batanu, bo baterwa n’urubura 1 Ubwo Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n’umwami waho nk’uko yagize i Yeriko n’umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n’Abisirayeli bakabana na bo, 2 aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk’uko indembo […]