Heb 1

Icyubahiro Yesu arusha abamarayika 1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, 2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. 3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi […]

Heb 2

Kutirengagiza kwita ku gakiza gakomeye 1 Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. 2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, 3 twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise, 4 […]

Heb 3

Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera 1 Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura, 2 ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose. 3 Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko […]

Heb 4

Uburuhukiro Imana yageneye abayizera 1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira. 2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. 3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo […]

Heb 5

1 Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha, 2 kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na we agoswe n’intege nke. 3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi. 4 Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana […]

Heb 6

Abaheburayo bihanangirizwa gukuza amajyambere 1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, 2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka. 3 Icyakora […]

Heb 7

Ubutambyi bwa Melikisedeki busūra ubwa Kristo butazakuka 1 Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha, 2 ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, […]

Heb 8

Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya 1 Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, 2 ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana. 3 Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo […]

Heb 9

Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije 1 Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi rifite n’Ahera h’iyi si 2 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana, rikitwa Ahera. 3 Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane. 4 Aho harimo icyotero cyacuzwe […]

Heb 10

1 Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye. 2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha, 3 ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye. 4 Erega ntibishoboka ko amaraso […]