Intu 1

Yesu azamurwa mu ijuru, abigishwa basubira i Yerusalemu 1 Tewofilo we: Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose, 2 kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera. 3 Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami […]

Intu 2

Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa 1 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3 Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga […]

Intu 3

Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry’urusengero 1 Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. 2 Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. 3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo […]

Intu 4

Abatambyi bafata Petero na Yohana 1 Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo, 2 bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu. 3 Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo. 4 Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi […]

Intu 5

Ibya Ananiya na Safira 1 Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu 2 agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa. 3 Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? 4 Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, […]

Intu 6

Abadiyakoni ba mbere 1 Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose. 2 Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura. 3 Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka […]

Intu 7

Sitefano yiregura 1 Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?” 2 Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani, 3 iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’ 4 Maze ava mu gihugu cy’Abakaludaya, atura i […]

Intu 8

Abakristo bararenganywa, baratatana 1 Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse intumwa. 2 Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane. 3 Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe. […]

Intu 9

Yesu abonekera Sawuli mu nzira ijya i Damasiko 1 Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru 2 amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu. 3 Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. […]

Intu 10

Marayika abonekera Koruneliyo 1 Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. 2 Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. 3 Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati […]