2 Amateka 1

Salomo asaba ubwenge 1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane. 2 Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza. 3 Nuko Salomo ajyana n’iteraniro ryose bajya ku kanunga k’i Gibeyoni, kuko aho […]

2 Amateka 2

Imyiteguro yo kubaka urusengero 1 Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n’abantu inzovu munani bo kubāza amabuye mu misozi, n’abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira. 2 Salomo atuma kuri Hiramu umwami w’i Tiro ati “Nk’uko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye. 3 […]

2 Amateka 3

Imyubakire y’urusengero 1 Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi. 2 Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma. 3 Uko ni ko imfatiro zanganaga, […]

2 Amateka 4

Ibikoresho by’urusengero 1 Kandi arema icyotero cy’umuringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono cumi. 2 Arema n’igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara inkubwo […]

2 Amateka 5

Isanduku icyurwa mu rusengero 1 Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana. 2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku […]

2 Amateka 6

Isengesho rya Salomo 1 Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi. 2 Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” 3 Umwami arahindukira aha iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari rihagaze. 4 Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, […]

2 Amateka 7

Icyubahiro cy’Imana cyuzura urusengero 1 Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu. 2 Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka. 3 Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye […]

2 Amateka 8

Imyubakire ya Salomo 1 Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y’Uwiteka n’inzu ye bwite, 2 Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli. 3 Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda. 4 Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n’imidugudu y’ububiko yose yubatse i Hamati. 5 Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n’i Betihoroni yo […]

2 Amateka 9

Iby’Umugabekazi w’i Sheba 1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose. 2 Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye. 3 […]

2 Amateka 10

Rehobowamu atwaza igitugu, Abisirayeli baramugandira 1 Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira. 2 Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka. 3 Baramutumira, nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati 4 “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya […]