Ezek 1

Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy’Imana n’ibizima bine 1 Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana. 2 Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe, 3 ijambo ry’Uwiteka ryeruriye […]

Ezek 2

Ezekiyeli atumwa ku Bisirayeli b’abagome 1 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.” 2 Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati 3 “Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n’uyu munsi. 4 Abana babo ni abashizi b’isoni b’imitima […]

Ezek 3

Imana imwihanangiriza kuburira abantu 1 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.” 2 Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo. 3 Arambwira ati “Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki. 4 Maze arambwira ati “Mwana […]

Ezek 4

Ashushanya i Yerusalemu uko hazagotwa n’abanzi 1 Nuko nawe, mwana w’umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu, 2 maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n’ingando, uwushingeho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye impande zose. 3 Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y’icyuma hagati yawe n’umurwa, […]

Ezek 5

Yerekanisha umusatsi we ibyago bizaba muri Yerusalemu 1 Nuko rero mwana w’umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk’icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi. 2 Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya […]

Ezek 6

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti 3 ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n’amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi. […]

Ezek 7

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Nawe mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z’igihugu. 3 “ ‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose. 4 Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo […]

Ezek 8

Yerekwa uburyo Imana ifuha 1 Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n’abakuru b’i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k’Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi. 2 Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n’umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo […]

Ezek 9

Abantu b’Imana bashyirwa ikimenyetso mu ruhanga 1 Maze arangururira mu matwi yanjye n’ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.” 2 Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y’irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari […]

Ezek 10

Ubwiza bw’Imana buva ku rusengero 1 Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y’umutwe w’abakerubi, hari igisa n’ibuye rya safiro rimeze nk’intebe y’ubwami. 2 Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y’ibitare ati “Genda ujye hagati y’inziga zikaraga munsi y’umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y’ibishirira ukuye hagati y’abakerubi, uyanyanyagize hejuru y’umurwa.” Nuko ajyamo ndeba. […]