1 Pet 1

1 Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b’intore bo mu batataniye i Ponto n’i Galatiya, n’i Kapadokiya no muri Asiya n’i Bituniya, 2 mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe. Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza 3 […]

1 Pet 2

Ibuye rizima n’ishyanga ryera 1 Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, 3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. 4 Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, […]

1 Pet 3

Inshingano y’abagabo n’abagore 1 Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze 2 babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha. 3 Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, […]

1 Pet 4

1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, 2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka. 3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no […]

1 Pet 5

Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore 1 Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. 2 Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze […]