Ibyah 3

Urwandiko rwandikiwe ab’i Sarudi

1 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti

“Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.

2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.

3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

4 Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’

5 “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.

6 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Filadelifiya

7 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti

“Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati

8 ‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

9 Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

10 Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.

11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’

12 “Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.

13 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Lawodikiya

14 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti

“Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

15 ‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!

16 Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

17 Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

18 Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’

21 “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

22 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =