Ibyah 1

Interuro

1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa YesuKristo.

3 Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Ubutumwa bw’amatorero arindwi yo muri Asiya

4 Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.

Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo

5 no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejehoibyaha byacu amaraso ye,

6 akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.

7 Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.

8 “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.

Yesu abonekera Yohana ari i Patimo

9 Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.

10 Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda

11 rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n’i Simuruna, n’i Perugamo n’i Tuwatira n’i Sarudi, n’i Filadelifiya n’i Lawodikiya.”

12 Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu,

13 kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu mu gituza.

14 Umutwe we n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama bwera cyangwa nka shelegi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro,

15 ibirenge bye bisa n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’iry’amazi menshi asuma.

16 Mu kuboko kwe kw’iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye.

17 Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka

18 kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.

19 Nuko wandike ibyo ubonye n’ibiriho, n’ibiri bukurikireho hanyuma

20 n’ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, naho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

Ibyah 2

Urwandiko rwandikiwe Abefeso

1 “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti

“Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati

2 ‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.

3 Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.

4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.

5 Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.

6 Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

7 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Simuruna

8 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti

“Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati

9 ‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.

10 Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’

11 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

“Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Perugamo

12 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Perugamo uti

“Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati

13 ‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.

14 Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.

15 Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z’Abanikolayiti nka bo.

16 Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’

17 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Tuwatira

18 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti

“Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati

19 ‘Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.

20 Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano.

21 Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.

22 Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.

23 Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.

24 “ ‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b’i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu,

25 ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.’

26 “Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose,

27 azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data.

28 Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.

29 “Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.

Ibyah 3

Urwandiko rwandikiwe ab’i Sarudi

1 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti

“Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.

2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.

3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

4 Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’

5 “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.

6 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Filadelifiya

7 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti

“Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati

8 ‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

9 Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

10 Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.

11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’

12 “Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.

13 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Urwandiko rwandikiwe ab’i Lawodikiya

14 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti

“Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

15 ‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!

16 Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

17 Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

18 Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’

21 “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

22 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Ibyah 4

Yohana yerekwa intebe y’ubwami

1 Hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo.”

2 Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho.

3 Uwari uyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido.

4 Iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe makumyabiri n’enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu.

5 Kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y’Imana.

6 Imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi, kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma.

7 Ikizima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n’ah’umuntu, naho icya kane cyasaga n’ikizu kiguruka.

8 Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”

9 Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe,

10 ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati

11 “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”

Ibyah 5

Umwana w’intama n’igitabo cyafatanishijwe ibimenyetso birindwi

1 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi.

2 Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?”

3 Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.

4 Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.

5 Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”

6 Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwakujya mu isi yose.

7 Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe.

8 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y’abera.

9 Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe,

10 ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazīma mu isi.”

11 Ndareba numva ijwi ry’abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n’uduhumbi n’agahumbagiza.

12 Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”

13 Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.”

14 Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramyaIhoraho iteka ryose!

Ibyah 6

Ibimenyetso bya mbere bitandatu bimenwa

1 Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”

2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

3 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”

4 Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

5 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.

6 Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”

7 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”

8 Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi.

9 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga.

10 Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”

11 Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.

12 Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,

13 inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,

14 ijuru rikurwaho nk’uko bazinga igitabo cy’umuzingo, imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.

15 Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,

16 babwira imisozi n’ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama,

17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”

Ibyah 7

Abisirayeli bakiranutse bazarokoka

1 Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.

2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati

3 “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”

4 Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.

5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Rubeni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Gadi

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

6 Abo mu muryango wa Asheri

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Nafutali

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Manase

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

7 Abo mu muryango wa Simiyoni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Lewi

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Isakari

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

8 Abo mu muryango wa Zebuluni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Yosefu

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Benyamini

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Yohana yerekwa abahowe Yesu bageze mu ijuru

9 Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10 bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”

11 Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati

12 “Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”

13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”

14 Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.

15 Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.

16 Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,

17 kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

Ibyah 8

Ikimenyetso cya karindwi kimenwa

1 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.

Abamarayika barindwi bavuza impanda ndwi

2 Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.

3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.

4 Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.

5 Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunyamu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.

6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.

7 Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.

8 Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,

9 kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.

10 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.

11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe.

12 Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.

13 Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

Ibyah 9

Impanda ya gatanu ari yo shyano rya mbere

1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw’ikuzimu.

2 Ifungura urwobo rw’ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk’uw’itanura rinini, izuba n’ikirere byijimishwa n’umwotsi wo muri urwo rwobo.

3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyozo mu isi zibasha gukora.

4 Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo.

5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.

6 Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.

7 Ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n’amakamba asa n’izahabu, mu maso hazo hasa n’ah’abantu.

8 Kandi zari zifite ubwoya busa n’umusatsi w’abagore, amenyo yazo yasaga n’ay’intare.

9 Zari zifite n’ibikingira ibituza bisa n’ibyuma, guhinda kw’amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw’amagare akururwa n’amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.

10 Kandi zari zifite imirizo nk’iya sikorupiyo zifite n’imbōri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.

11 Zari zifite n’umwami wazo ari we marayika w’ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.

12 Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.

Impanda ya gatandatu cyangwa ishyano rya kabiri

13 Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana,

14 ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye kuruzi runini Ufurate.”

15 Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n’uwo munsi n’uko kwezi n’uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abantu.

16 Umubare w’ingabo z’abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise.

17 Kandi nerekwa amafarashi n’abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n’umuriro na huwakinton’amazuku. Imitwe y’ayo mafarashi yasaga n’iy’intare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro n’umwotsi n’amazuku.

18 Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n’umwotsi n’amazuku bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi.

19 Kuko akanwa kayo n’imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n’incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.

20 Nyamara abantu basigaye batishwe n’ibyo byago, ntibarakihana imirimo y’intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n’ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n’ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,

21 habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.

Ibyah 10

Yohana aconshomera agatabo yavanye mu ntoki za marayika

1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

3 Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

4 Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’ uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

8 Nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”

9 Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”

Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki.”

10 Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.

11 Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshin’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.”