Obad 1

Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli 1 Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5 Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko. 2 Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane. 3 Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, […]