Yh 1

Yesu Kristo ari we Jambo ry’Imana ahinduka umuntu 1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. 2 Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. 3 Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. 4 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo […]

Yh 2

Ubukwe bw’i Kana 1 Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. 2 Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe. 3 Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.” 4 Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.” 5 Nyina abwira […]

Yh 3

Ibya Nikodemo 1 Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. 2 Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” 3 Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe […]

Yh 4

Yesu avugana n’Umusamariyakazi 1 Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana, 2 (icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be), 3 ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya, 4 yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. 5 Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, […]

Yh 5

Yesu akiza umuntu umaze imyaka mirongo itatu n’umunani amugaye 1 Hanyuma y’ibyo haba iminsi mikuru y’Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu. 2 Kandi i Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. 3 Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n’ibirema n’abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza, 4 kuko […]

Yh 6

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu 1 Hanyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. 2 Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. 3 Yesu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be. 4 Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora. 5 Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo […]

Yh 7

Bene se wa Yesu ntibamwizera 1 Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica. 2 Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora. 3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora, 4 kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu […]

Yh 8

Umugore wafashwe asambana 1 Yesu ajya ku musozi wa Elayono. 2 Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha. 3 Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. 4 Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, 5 kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga […]

Yh 9

Yesu akiza uwavutse ari impumyi 1 Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. 2 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” 3 Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. 4 Nkwiriye gukora imirimo […]

Yh 10

Umwungeri mwiza 1 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. 2 Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. 3 Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. 4 Iyo amaze kwahura ize zose […]