Abac 1

Abayuda n’Abasimeyoni banesha umwami w’Abanyakanāni 1 Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?” 2 Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.” 3 Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n’Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni […]

Abac 2

Marayika w’Uwiteka ahanira abantu i Bokimu 1 Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije. 2 Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo? 3 Nanjye ni […]

Abac 3

Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga 1 Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni, 2 kugira ngo ab’ibihe by’Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo. 3 Muri ayo mahanga harimo abatware b’intebe batanu b’Abafilisitiya n’Abanyakanāni bose, n’Abasidoni n’Abahivi bo […]

Abac 4

Debora na Baraki batera Sisera umugaba wa Yabini 1 Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. 2 Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w’ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye. 3 Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini […]

Abac 5

Indirimbo ya Debora 1 Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati 2 “Abagaba barangaje imbere y’Abisirayeli, Kandi abantu bitanze babikunze, Nimubishimire Uwiteka. 3 Nimwumve mwa bami mwe, Mutege amatwi namwe batware. Ngiye kuririmbira Uwiteka, Ndaririmba ishimwe ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli. 4 Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri, Ugaturuka mu gihugu cya Edomu, Isi yahinze […]

Abac 6

Abisirayeli baneshwa n’Abamidiyani, Uwiteka ababwira impamvu 1 Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y’Abamidiyani imyaka irindwi. 2 Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome. 3 Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bakabatera, 4 bakagandikayo bagasiribanga imyaka yabo ukageza […]

Abac 7

Gideyoni anesha ingabo z’Abamidiyani 1 Yerubāli ari we Gideyoni n’abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z’Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n’umusozi More. 2 Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu […]

Abac 8

Abefurayimu batonganya Gideyoni, abasubizanya ineza 1 Abefurayimu baramubaza bati “Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana n’Abamidiyani? Waduketse iki?” Baramutonganya cyane. 2 Na we arababaza ati “Nakoze iki gihwanye n’ibyanyu? Mbese impumbano z’imizabibu y’Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w’Ababiyezeri kuryoha? 3 Kandi abatware b’i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?” Amaze […]

Abac 9

Abimeleki yica bene se bose, Yotamu wenyine arokoka 1 Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo n’abo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati 2 “Ndabinginze mumbarize ab’i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n’abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n’umwe?’ […]

Abac 10

Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka 1 Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. 2 Amara imyaka makumyabiri n’itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri. 3 Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w’Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri […]