Ibar 1

Kubarwa kw’Abisirayeli 1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry’ibonaniro, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati 2 “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y’abagabo bose umwe umwe. 3 Abamaze imyaka […]

Ibar 2

Itegeko ryo kubamba amahema mu byiciro bine 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe. 3 “Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab’icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abayuda abe […]

Ibar 3

Kubarwa kw’Abalewi n’andi mategeko yabo 1 Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi. 2 Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari. 3 Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwiteka umurimo […]

Ibar 4

Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Bara umubare w’Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, 3 abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose. 4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati […]

Ibar 5

Amategeko ategekwa abanduza 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n’uninda wese, n’uhumanyijwe n’intumbi wese. 3 Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.” 4 Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari […]

Ibar 6

Itegeko ry’Abanaziri 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri,ngo yiyereze Uwiteka, 3 yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye. 4 Mu minsi yose y’ubunaziri bwe […]

Ibar 7

Amaturo yo kweza igicaniro yatuwe n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli 1 Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n’ibintu byo muri bwo byose, n’igicaniro n’ibintu byacyo byose — ibyo na byo yarabisīze arabyeza — 2 kuri uwo munsi abatware b’Abisirayeli, abatware b’amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b’imiryango babarishaga ababazwe. 3 Bazana […]

Ibar 8

Amategeko y’Abalewi 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ” 3 Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose. 4 Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye […]

Ibar 9

Andi mategeko ya Pasika 1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati 2 “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe. 3 Ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk’uko igihe cyayo cyategetswe. […]

Ibar 10

Amakondera y’ifeza 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n’ayo guhagurutsa ab’ibyiciro by’amahema. 3 Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 4 Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baguteraniraho. 5 Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo […]