1 Kor 1

1 Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data, 2 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu. 3 Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku […]

1 Kor 2

Icyo Pawulo yari agambiriye ubwo yigishaga ab’i Korinto 1 Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana, 2 kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyeshakeretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe. 3 Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi, 4 n’ibyo […]

1 Kor 3

Kamere y’Abakorinto ibavutsa kwigishwa ibikomeye 1 Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza […]

1 Kor 4

Inshingano y’ibisonga bya Kristo bikiranuka 1 Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana. 2 Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. 3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza 4 kuko ari nta cyo niyiziho. […]

1 Kor 5

Ubugoryi bukomeye bw’Abakorinto 1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. 2 Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, 3 kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze […]

1 Kor 6

Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku b’isi 1 Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera? 2 Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? 3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe […]

1 Kor 7

Ibyerekeye ishyingirwa 1 Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore. 2 Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. 3 Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, 4 kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi […]

1 Kor 8

Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa 1 Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza. 2 Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya. 3 Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo). 4 Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe […]

1 Kor 9

Umudendezo w’ababwirizabutumwa 1 Mbese si ndi uw’umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami? 2 Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y’Umwami. 3 Ibi ni byo nireguza ku bandega. 4 Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa? […]

1 Kor 10

Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi 1 Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, 2 bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose, 3 bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka, 4 kuko banywaga […]