2 Kor 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto n’abera bose bari mu Akaya hose. 2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Pawulo ashimira Imana ku bwo kurokorwa ibyago n’urupfu 3 Hashimwe […]

2 Kor 2

1 Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda, 2 kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda? 3 Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n’abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese. 4 Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira […]

2 Kor 3

1 Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka? 2 Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. 3 Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate […]

2 Kor 4

Ibya Yesu Kristo ni byo byonyine Pawulo abwiriza 1 Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe, 2 ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana. 3 Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, […]

2 Kor 5

1 Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. 2 Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, 3 kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. 4 Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko […]

2 Kor 6

1 Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa, 2 kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. 3 Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu […]

2 Kor 7

1 Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana. 2 Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije. 3 Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho. 4 Mbashiraho amanga cyane, kandi […]

2 Kor 8

Iby’umurimo w’ubuntu wo gufasha Abakristo b’abakene 1 Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe. 2 Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze. 3 Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye, 4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, […]

2 Kor 9

1 Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira, 2 kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete. 3 Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk’uko nababwiye, 4 kuko ntashaka […]

2 Kor 10

Pawulo agaragaza ingero z’umurimo we mu by’Imana 1 Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka. 2 Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk’uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y’abantu. 3 Nubwo tugenda dufite […]