Ruti 1

Elimeleki na Nawomi basuhukira i Mowabu 1 Mu minsi y’abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w’i Betelehemu y’i Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu, we n’umugore we n’abahungu be bombi. 2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. […]

Ruti 2

Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza 1 Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi. 2 Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.” Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.” 3 Aragenda ahumba mu mirima akurikiye […]

Ruti 3

Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura 1 Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza? 2 Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n’abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho. 3 Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa. 4 Kandi […]

Ruti 4

Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi 1 Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara. 2 Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara. 3 Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy’i Mowabu, […]