Sof 1

Imana ihana Abayuda ku bw’ibyaha byabo 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda. 2 Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, 3 nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca […]

Sof 2

Bahugurirwa gushaka Uwiteka bicisha bugufi 1 Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe, 2 ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umuramautumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. 3 Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi […]

Sof 3

Ubugome bw’i Yerusalemu 1 Umurwa w’ubugome wanduye, kandi urenganya uzabona ishyano. 2 Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo. 3 Ibikomangoma byo muri wo ni nk’intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza. 4 Abahanuzi bawo ni incacanya n’abariganya, abatambyi bawo baziruye ubuturo bwera, kandi bagomeye amategeko. 5 Uwiteka […]