Zak 1

Iyerekwa ry’amafarashi ane 1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti 2 “Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane. 3 Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 4 Mwe […]

Zak 2

Amahembe ane n’abacuzi bane 1 Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane. 2 Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n’Abisirayeli n’ab’i Yerusalemu.” 3 Uwiteka anyereka abacuzi bane. 4 Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n’iki?” Aransubiza ati “Uzi koaya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, […]

Zak 3

Yosuwa umutambyi mukuru, akizwa ibyaha bye 1 Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege. 2 Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” 3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze […]

Zak 4

Uwiteka akirisha Umwuka we Wera, atari abanyamaboko 1 Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi, 2 arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose […]

Zak 5

Iyerekwa ry’umuzingo w’igitabo uguruka 1 Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka. 2 Arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w’igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n’ubugari bwawo ni mikono cumi.” 3 Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku […]

Zak 6

Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami 1 Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa. 2 Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara. 3 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga. 4 […]

Zak 7

Ahinyura kwiyiriza ubusa kwabo k’uburyarya 1 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu. 2 Ubwo ab’i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n’abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha, 3 bari baje no kuvugana n’abatambyi bo mu nzu y’Uwiteka […]

Zak 8

Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro 1 Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti 2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ” 3 Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.” 4 Uwiteka […]

Zak 9

Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe 1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanura ku gihugu cy’i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n’imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso,Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 2 no ku b’i Hamati hegeranye na ho, n’ab’i Tiro n’ab’i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane. 3 Ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza […]

Zak 10

1 Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe. 2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri. 3 Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana […]