Ind 1

1 Inyamibwa mu ndirimbo za Salomo. Umugeni: 2 Ansome no gusoma k’umunwa we, Kuko urukundo unkunda rundutira vino. 3 Imibavu yawe ihumura neza, Izina ryawe rimeze nk’amadahano atāmye, Ni cyo gituma abakobwa bagukunda. 4 Unkurure twiruke inyuma yawe tugukurikiye. Umwami yanjyanye mu rugo rwe, Tuzanezerwa tukwishimana, Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino, Bafite impamvu rwose bagukundira. […]

Ind 2

1 Ndi nka habaseleti y’i Sharoni, N’umwangange wo mu bibaya. Umukwe: 2 Nka karungu mu mahwa, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni: 3 Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu. Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane, Amatunda ye yarandyoheye. 4 Yanjyanye mu nzu y’ibirori, N’ibendera rye ryari […]

Ind 3

1 Nijoro ndi ku buriri bwanjye, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda, Ndamushaka ndamubura. 2 Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka, Ngendagende mu mudugudu, Mu nzira no mu miharuro, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.” Naramushatse ndamubura. 3 Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu, Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?” 4 Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye […]

Ind 4

1 Dore mukunzi wanjye we, Uri mwiza ni koko uri mwiza. Amaso yawe ameze nk’ay’inyana hagati y’imishunzi yawe, Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene, Ziryamye mu ibanga ry’umusozi w’i Galeyadi. 2 Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zakemuwe zivuye kuhagirwa, Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo, Ntihagira n’imwe ipfusha. 3 Iminwa yawe imeze nk’ubudodo butukura, Kandi mu kanwa […]

Ind 5

1 Ndaje mu murima wanjye, Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye. Nasoromye uduti tw’ishangi twanjye n’utw’imibavu yanjye, Nanyoye vino yanjye n’amata yanjye. Nimurye, yemwe ncuti, Nimunywe ni ukuri munywe cyane, Mwa bakunzi banjye mwe. Umugeni: 2 Nari nsinziriye, Ariko umutima wanjye uba maso, Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati “Nkingurira mushiki wanjye, Mukunzi wanjye utagira […]

Ind 6

1 Umukunzi wawe yagiye he, Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore? Umukunzi wawe yerekeye he, Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni: 2 Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we, Mu turima tw’imibavu, Kuragira mu murima, No guca uburabyo bw’imyangange. 3 Ndi uw’umukunzi wanjye, Umukunzi wanjye na we ni uwanjye, Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe: […]

Ind 7

1 Garuka, garuka wa Mushulami we, Garuka, garuka kugira ngo tukwitegereze. Umugeni: Kuki mushaka kwitegereza Umushulami, Nk’imbyino z’i Mahanayimu? Abakobwa: 2 Ibirenge byawe bikwese ni byiza, Wa mukobwa w’umwami we. Amatako yawe ameze nk’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi, Byakozwe n’iminwe y’umuhanga. 3 Umukondo wawe ni igitega, Inda yawe imeze nk’ingano zitonze neza, Zikikijweho n’imyangange. 4 Amabere yawe […]

Ind 8

1 Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama, Nagusanga hanze nkagusoma, Kandi nta wabingaya. 2 Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha, Nkagusomya kuri vino ituriye, No ku mazi y’imikomamanga. 3 Wasanga ansheguje ukuboko kw’ibumoso, Ukw’iburyo kumpfumbase. Umukwe: 4 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa: 5 […]