Kuv 1

Abisirayeli bagwirira muri Egiputa 1 Aya ni yo mazina y’abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe: 2 Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda, 3 na Isakari na Zebuluni na Benyamini, 4 na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri. 5 Abantu bose bakomotse mu rukiryi […]

Kuv 2

Mose aravuka, umukobwa wa Farawo aramurera 1 Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi. 2 Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. 3 Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe […]

Kuv 3

Imana ibonekerera Mose mu gihuru cyaka umuriro 1 Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w’i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y’ubutayu, ajya ku musozi w’Imana witwa Horebu. 2 Marayika w’Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy’umuriro kiva hagati mu gihuru cy’amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka. 3 Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe […]

Kuv 4

Imana yigisha Mose gukora ibitangaza, ihindura inkoni inzoka 1 Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ” 2 Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “Ni inkoni.” 3 Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga. 4 Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura […]

Kuv 5

Farawo agwiza uburetwa bw’Abisirayeli bagaya Mose na Aroni, Mose atakira Uwiteka 1 Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ” 2 Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.” 3 Baramubwira […]

Kuv 6

Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma 1 Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n’amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw’ayo maboko.” 2 Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA, 3 kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo […]

Kuv 7

Mose na Aroni bakorera imbere ya Farawo cya kimenyetso cy’inkoni 1 Uwiteka abwira Mose ati “Dore nkugize nk’imana kuri Farawo, Aroni mwene so azaba umuhanuzi wawe. 2 Uzajye uvuga icyo ngutegeka cyose, Aroni mwene so abibwire Farawo, kugira ngo areke Abisirayeli bave mu gihugu cye. 3 Nanjye nzanangira umutima wa Farawo, ngwize ibimenyetso byanjye n’ibitangaza […]

Kuv 8

1 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Rambura ukuboko kwawe kurimo ya nkoni yawe hejuru y’inzuzi n’imigende y’amazi n’ibidendezi, uzamure ibikeri bijye mu gihugu cya Egiputa.’ ” 2 Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y’amazi ya Egiputa, ibikeri birazamuka bizimagiza igihugu cya Egiputa. 3 Ba bakonikoni babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo, bazamura ibikeri bijya mu […]

Kuv 9

Icyago cya gatanu: hatera muryamo 1 Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y’Abaheburayo aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorere. 2 Niwanga kuburekura ukagumya kubufata, 3 dore ukuboko k’Uwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo […]

Kuv 10

Icyago cya munani: hatera inzige 1 Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriye umutima we n’iy’abagaragu be kugira ngo nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo, 2 no kugira ngo uzabwire umwana wawe n’umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n’ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.” 3 Mose na […]