Mika 1

Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1–32.33 2 Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera, 3 […]

Mika 2

1 Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo. 2 Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we. 3 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko […]

Mika 3

Ibyaha by’ibikomangoma n’iby’abahanuzi babo 1 Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera? 2 Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo, 3 kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, […]

Mika 4

Ahanura ubwami bw’amahoro n’uko abirukanywe bazagarurwa 1 Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira. 2 Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava […]

Mika 5

Umutegetsi uzakomoka i Betelehemu 1 Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. 2 Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli. 3 Azakomera aragire […]

Mika 6

Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo 1 Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe. 2 “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega, nimwumve kuburana k’Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n’ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli. 3 “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye. 4 Nakuzamuye […]

Mika 7

Uburyo Imana ibyutsa abaguye ikababarira abihannye 1 Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk’ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z’umutini z’umwimambere! 2 Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese […]