Ezira 1

Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati 2 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati […]

Ezira 2

Abanyagano basubiye iwabo 1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba. 2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari […]

Ezira 3

Bashinga icyotero cy’Imana 1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe. 2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b’abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy’Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana. 3 […]

Ezira 4

Abanzi bashaka kubabuza 1 Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero, 2 baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.” 3 Ariko […]

Ezira 5

Abahanuzi babatera umwete, bongera kubaka 1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n’i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli. 2 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga. 3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga […]

Ezira 6

Dariyo ahamya itegeko rya Kuro 1 Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by’ibyabaye, ahabikwaga ibintu by’igiciro i Babuloni, 2 babona umuzingo w’igitaboahitwaAkimeta mu rugo rw’ibwami, mu gihugu cy’u Bumedi. Uwo muzingo wari urwibutso, wanditswemo utya ngo 3 “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry’iby’inzu […]

Ezira 7

Umwami atuma Ezira i Yerusalemu 1 Hanyuma y’ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya, 2 mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu, 3 mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti, 4 mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki, 5 mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru, 6 […]

Ezira 8

Abazanye na Ezira 1 Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi. 2 Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi. 3 Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n’abagabo […]

Ezira 9

Abantu b’Imana banga kwitandukanya n’abanyamahanga 1 Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi ntibitandukanije n’abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby’Abanyakanāni n’iby’Abaheti n’iby’Abaferizi, n’iby’Abayebusi n’iby’Abamoni n’iby’Abamowabu, n’iby’Abanyegiputa n’iby’Abamori, 2 kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n’abanyamategeko […]

Ezira 10

Abisirayeli bongera kwitandukanya n’abanyamahanga 1 Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n’amarira yikubise hasi imbere y’inzu y’Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n’abagore n’abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane. 2 Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka […]