Dan 1

Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be 1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota. 2 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo. […]

Dan 2

Umwami arota inzozi, abapfumu bananirwa kuzisobanura 1 Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari akiri ku ngoma yarose inzozi, nuko ahagarika umutima ntiyarushya agoheka. 2 Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n’abapfumu, n’abashitsi n’Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami. 3 Umwami arababwira ati “Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no gushaka kuzimenya.” […]

Dan 3

Igishushanyo Umwami Nebukadinezari yakoze 1 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy’izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy’i Babuloni. 2 Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze […]

Dan 4

1 Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe. 2 Ndota inzozi ziteye ubwoba, ibyo nibwiriye ku gisasiro n’ibyo neretswe bimpagarika umutima, 3 bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b’i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe. 4 Abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi baraza, mbarotorera izo nzozi ariko bananirwa kuzisobanura. 5 Ariko hanyuma Daniyeli […]

Dan 5

Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika 1 Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa. muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi. 2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i […]

Dan 6

1 Ubwo bwami buhabwa Dariyo w’Umumedi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse. Daniyeli mu rwobo rw’intare 2 Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose. 3 Kandi abaha n’abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo […]

Dan 7

Daniyeli arota inyamaswa enye 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. 2 Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku […]

Dan 8

Daniyeli yerekwa iby’impfizi y’intama n’isekurume y’ihene 1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere. 2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi, 3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku […]

Dan 9

Daniyeli yatura ibyaha by’ubwoko bwabo 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw’Abamedi wimitswe ngo abe umwami w’igihugu cy’Abakaludaya, 2 muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo […]

Dan 10

Daniyeli abona ubwiza bw’Imana, ararabirana 1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy’ukuri, ari cyo ntambara zikomeye.Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira. 2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. 3 Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta […]