Intang 42

Bene se wa Yosefu baza muri Egiputa guhaha 1 Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?” 2 Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.” 3 Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y’impeke muri Egiputa. 4 Ariko Benyamini mwene […]

Intang 43

Bene Yakobo basubira muri Egiputa guhaha 1 Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu. 2 Bamaze imyaka y’impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.” 3 Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ 4 Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo, 5 ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo […]

Intang 44

Igikombe cya Yosefu kibonwa mu isaho ya Benyamini 1 Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y’abo bagabo ihaho ringana n’iryo bashobora kujyana, ushyire n’ifeza y’umuntu mu munwa w’isaho ye. 2 Ushyire n’igikombe cyanjye cy’ifeza mu munwa w’isaho y’umuhererezi, ushyiranemo n’ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse. 3 Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n’indogobe […]

Intang 45

Yosefu yirondorera bene se 1 Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y’abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se. 2 Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva. 3 Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza […]

Intang 46

Yakobo ajya muri Egiputa 1 Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Bērisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka. 2 Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “Karame.” 3 Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye. 4 […]

Intang 47

Yosefu ashyīra Farawo se Yakobo 1 Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy’i Kanāni, none bari mu gihugu cy’i Gosheni.” 2 Muri bene se atoranyamo batanu, abashyīra Farawo. 3 Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu […]

Intang 48

Yakobo agiye gupfa, Yosefu amuzanira abahungu be bombi 1 Hanyuma y’ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. 2 Haza umuntu abwira Yakobo ati “Dore umwana wawe Yosefu araje.” Isirayeli arihangana, yicara ku rutara. 3 Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy’i Kanāni, impa […]

Intang 49

Yakobo ahanurira abana be ibizababaho 1 Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera. 2 “Nimuterane mwumve bana ba Yakobo, Mwumve Isirayeli so. 3 “Rubeni uri imfura yanjye, n’imbaraga zanjye. Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho, Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera. 4 Uri nk’amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware. Kuko wuriye uburiri […]

Intang 50

Yakobo arapfa baramwosa, bamujyana i Kanāni bamuhambayo 1 Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma. 2 Yosefu ategeka abagaragu be b’abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli. 3 Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra. 4 Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo […]