Ezek 40

Iby’urusengero rushya

1 Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n’itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry’umwaka ku munsi wa cumi w’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k’Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo.

2 Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n’umurwa wubatsweho.

3 Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa n’umuringa, afite umugozi w’imigwegwe n’urubingo rwo kugeresha mu ntoki.

4 Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”

5 Nuko mbona inkike ikikije urusengero, n’uwo muntu ufite mu ntoki urubingo rw’urugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe y’intoki, maze agera ubugari bw’iyo nkike buba urubingo incuro imwe, n’uburebure bw’impagarike na bwo ari urubingo.

6 Nuko aza ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba azamukira ku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cy’irembo ubugari bwacyo buba urubingo incuro imwe, n’ikindi gikingi ubugari bwacyo na cyo ari incuro imwe.

7 Akumba kose uburebure bwako buba urubingo incuro imwe, n’ubugari bwako ari indi ncuro, hagati y’utwo twumba haciye umwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi y’ibaraza ry’irembo aherekera ku nzu na ho hari urubingo incuro imwe.

8 Agera n’ibaraza ry’irembo aherekera ku nzu, riba urubingo incuro imwe.

9 Maze agera ibaraza rindi ry’irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry’irembo ryari aherekeye ku nzu.

10 Utwumba two ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, n’ibikingi byaryo by’impande zombi byari urugero rumwe.

11 Agera ubugari bwo mu bikingi by’irembo buba mikono cumi, kandi uburebure bw’irembo buba mikono cumi n’itatu.

12 Umwanya wari uciye imbere y’utwumba wari mukono umwe mu ruhande rumwe, n’undi mwanya wa mukono umwe mu rundi ruhande, n’utwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande.

13 Maze agera irembo ahereye ku gisenge cy’akumba kamwe ageza ku gisenge cy’akandi, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu, amarembo yerekeranye.

14 Ashyiraho n’inkingi agera mikono mirongo itandatu, urugo rugarukira ku nkingi kandi ruzengurutse irembo.

15 Uhereye inyuma y’ibikingi by’irembo ahanyurwa, ukageza ku ibaraza ry’irembo ry’imbere, hari mikono mirongo itanu.

16 Utwo twumba twari dufite amadirishya akinzwe, two n’inkingi zatwo ziri ku irembo ry’imbere impande zose n’ibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose z’imbere, inkingi yose iriho imikindo.

17 Maze anjyana mu rugo rw’inyuma mpabona utwumba n’imbuga ishashweho amabuye, bikikijeho urugo impande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hari utwumba mirongo itatu.

18 Mu mpande z’amarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye n’uburebure bw’amarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo.

19 Maze agera ubugari uhereye imbere y’irembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba n’ikasikazi.

20 Agera uburebure bw’irembo ry’urugo rw’inyuma ry’aherekeye ikasikazi, n’ubugari bwaryo.

21 Utwumba two kuri ryo twari dutatu mu ruhande rumwe n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo byari bihwanyije urugero n’irembo rya mbere, uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

22 Amadirishya yo kuri ryo, n’amabaraza yo kuri ryo n’imikindo yaho, byari bihwanyije urugero n’irembo ry’aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rw’intambwe ndwi, n’amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.

23 Irembo ry’aherekeye ikasikazi n’iry’aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n’amarembo y’urugo rw’imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana.

24 Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo, nk’uko ingero za mbere zari ziri.

25 Ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

26 Kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo.

27 Hari n’irembo ku rugo rw’imbere ry’aherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugeza ku rindi ry’aherekeye ikusi, haba mikono ijana.

28 Maze anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ry’aherekeye ikusi, nuko agera irembo ry’aherekeye ikusi nk’uko ingero za mbere zari ziri,

29 n’utwumba n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo nk’uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo bwari makumyabiri n’itanu.

30 Kandi amabaraza yari ahakikije uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri n’itanu, ubugari bwayo ari mikono itanu.

31 Amabaraza yari aherekeye ku rugo rw’inyuma n’ibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

32 Maze anjyana mu rugo rw’imbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nk’uko izo ngero zari ziri,

33 n’utwumba twaryo n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo nk’uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo mikono makumyabiri n’itanu.

34 Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rw’inyuma n’ibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

35 Maze anjyana ku irembo ry’aherekeye ikasikazi, arigera nk’uko izo ngero zari ziri,

36 n’utwumba twaryo n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

37 Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rw’inyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

38 Iruhande rw’ibikingi by’amarembo hari akumba gafite umuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa.

39 Ku ibaraza ry’irembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, n’igitambo cy’ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza.

40 Mu ruhande ruhera hanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ry’aherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ry’irembo hari ayandi abiri.

41 Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rw’irembo, ayo meza uko ari umunani bayabagiragaho ibitambo.

42 Kandi hari n’ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw’ibitambo byoswa, uburebure bwayo ari mukono umwe n’igice, n’ubugari bwayo ari mukono umwe n’igice, n’uburebure bwayo bw’impagarike ari mukono umwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n’ibindi bitambo.

43 Hari n’inkonzo, uburebure bwazo ari intambwe y’intoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama z’ibitambo.

44 Inyuma y’irembo ry’imbere hari utwumba tw’abaririmbyi mu rugo rw’imbere, twari iruhande ry’irembo ry’aherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rw’irembo ry’aherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi.

45 Maze arambwira ati “Aka kumba kerekeye ikusi ni ak’abatambyi barinda urusengero,

46 n’akumba kerekeye ikasikazi ni ak’abatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.”

47 Maze agera urugo uburebure bwarwo buba mikono ijana, n’ubugari bwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere y’urusengero.

48 Maze anjyana ku ibaraza ry’urusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, n’ubugari bw’irembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande.

49 Uburebure bw’umurambararo bw’ibaraza bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwaryo ari mikono cumi n’umwe, kuhagera hari urwuririro kandi ku bikingi by’irembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 10 =