Ezek 33

Umurimo w’umurinzi wo kuburira abantu

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi,

3 nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu,

4 maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.

5 Yumvise ijwi ry’impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe.

6 Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’

7 “Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.

8 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.

9 Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

10 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’

11 Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?’

12 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’

13 Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.

14 Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko,

15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.

16 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, kubaho azabaho.

17 “Nyamara ab’ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y’Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’

18 Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.

19 Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko azabeshwaho na byo.

20 Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri.”

21 Nuko tumaze imyaka cumi n’ibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”

22 Ukuboko k’Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.

23 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

24 “Mwana w’umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’

25 Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n’amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?

26 Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’

27 “Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n’inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n’inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n’icyorezo.

28 Kandi igihugu nzagihindura umwirare n’igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.

29 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n’igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’

30 “Kandi nawe mwana w’umuntu, ab’ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y’amazu, umwe avugana n’undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n’Uwiteka iryo ari ryo.’

31 Maze bakagusanga nk’uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk’ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.

32 Kandi dore ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.

33 Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n’umuhanuzi.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + nine =