Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika
1 Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa. muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi.
2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
3 Bamuzanira ibyo bintu by’izahabu byakuwe mu rusengero rw’inzu y’Imana yari i Yerusalemu, maze umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha,
4 banywa vino bahimbaza ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye.
5 Uwo mwanya haboneka intoki z’umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami aherekeye igitereko cy’itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.
6 Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z’amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.
7 Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi.” Abo banyabwenge b’i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”
8 Nuko abanyabwenge b’umwami bose barinjira, ariko bananirwa gusoma iyo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa.
9 Umwami Belushazari aherako ahagarika umutima cyane, mu maso he hahinduka ukundi n’abatware be barashoberwa.
10 Nyuma umwamikazi yumvise amagambo y’umwami n’abatware be, yinjira mu nzu y’ibirori bariragamo aravuga ati “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi,
11 kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w’imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n’umucyo no kwitegereza n’ubwenge buhwanye n’ubwenge bw’imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w’abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi,
12 kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”
Daniyeli asoma ibyanditswe ku rusika, arabisobanura
13 Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda?
14 Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.
15 Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge n’abapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura.
16 Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.”
17 Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.
18 “Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n’ubwiza n’icyubahiro.
19 Abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw’icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.
20 Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.
21 Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk’uw’inyamaswa, abana n’imparage, akarisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.
22 “Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose,
23 ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir’ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by’ifeza n’iby’izahabu, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha.
24 Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko.
25 “Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini.
26 Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo.
27 Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse.
28 Kandi Perēsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n’Abaperesi.”
29 Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.
30 Ariko iryo joro Belushazari umwami w’u Bukaludaya aricwa.